Minisitiri muri Perezidansi , Dusabeyezu Venansiya atangiza icyo gikorwa (Ifoto/Mbanda)
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, ku wa 18 Gicurasi 2012 cyatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwo kwinjira mu gihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho umuntu yinjira mu gihugu atabanje kubonana n’umukozi ushinzwe abinjira ngo amuterere kashi nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Minisitiri muri Perizidansi ya Repubulika, Dusabeyezu Venansiya wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko mu gihe u Rwanda rwabaye urujya n’uruza rw’abantu batandukanye baturuka mu bihugu bitandukanye ndetse ku mpamvu zitandukanye, yavuze ko ari nako isi ubu yugarijwe n’ibyaha ndengamipaka, iterabwoba, uburiganya n’ibindi ngo byabaye ngombwa ko u Rwanda rutekereza ku ngamba zo guhangana nabyo zirimo gukoresha ikoranabuhanga.
Minisitiri Dusabeyezu atangiza uwo muhango wabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe, yavuze ko gushyiraho ubwo buryo bushya bw’ikoranabuhanga , biri mu kunganira gahunda zisanwe u Rwanda rwihaye zirimo gutanga serivisi nziza kandi yihuse no guteza imbere ishoramari.
Yagize ati “ Mu gihe Abanyarwanda bose bazajya banyura ku Kibuga cy’Indege cya Konombe ndetse n’ahandi bazaba binjiye muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bizatuma abandi bagenzi bihuta”, avuga ko u Rwanda rubaye urwa mbere muri aka Karere gukoresha ubu buryo bwo kwinjira mu gihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga.