Izuba

Perezida Kagame yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Amerika
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Amerika [US Military Academy] (Foto - Perezidansi ya Repubulika)

WEST POINT - Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 14 Werurwe 2010 ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasuye ishuri rya gisirikari ryitwa « United States Military Academy ». Iryo shuri riri ahitwa West Point muri icyo gihugu ririmo abanyeshuri 2013. Ubwo yatangaga ikiganiro ku basirikari biga muri iryo shuri, Perezida Kagame yibukije ko Umuryango Mpuzamahanga usangiye ibibazo by’umutekano ari yo mpamvu yasabye ko ibihugu byose byafatwa kimwe bigahuriza hamwe uburyo bwo gushaka ibisubizo birambye by’ibyo bibazo byugariza isi. Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri bo muri iryo shuri harimo n’imiryango yabo yari yabasuye, abakozi, abayobozi b’iryo shuri barimo umuyobozi waryo Brigadier General William E. Rapp, Perezida Kagame yagize icyo atangaza ku iterabwoba mpuzamahanga, intwaro za kirimbuzi, irondakoko n’irondadini kimwe n’ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga, igurishwa ry’ibiyobyabwenge n’ubucakara, ikwirakwizwa ry’intwaro nto, imihindagurikire y’ikirere n’ibiza yemeza ko ari bimwe mu biteza umutekano muke ku isi. Perezida Kagame kandi yatanze ibitekerezo binyuranye mu gukemura amakimbirane ku isi mu buryo burambye kuko ingaruka z’umutekano muke zigenda zirushaho kwigaragaza kandi zikagenda zisatira ibihugu binyuranye. Aha ni na ho yagaragaje ko hakwiye gushakwa umuti uhamye w’iki kibazo aho gushaka umuti wacyo w’ako kanya, hagafatwa ingamba zo kubiva imuzi. Perezida Kagame agereranya ibitero by’abiyahuzi i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 11 Nzeli 2001 na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, yasabye Umuryango Mpuzamahanga gushyira hamwe mu gukemura ibibazo biba bivutse aho kwibanda gusa ku bibazo biba bivutse ku bihugu bikomeye gusa.

Ijambo ry'ibanze
Ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi gikwiye gukemurwa

Kimwe mu bibazo bimaze igihe kitari gito mu mujyi wa Kigali ni ibura ry’amamodoka atwara abagenzi cyane mu masaha ya nimugoroba cyangwa mu gihe abanyeshuri bavuye cyangwa basubiye mu mashuri. N’ubwo iki kibazo gisa n’icyaburiwe umuti, ababifite mu nshingano zabo bashobora kuba batarawushakiye henshi kuko ubundi icyagateye ikibazo ni ubuke bw’imodoka nyamara mu by’ukuri si cyo kibazo kuko iyo urebye imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yaba izo muri Onatracom, Atraco n’izindi usanga atari nke.

Tuesday, 16th March 2010
Amakuru
Ikimoteri cya Nyanza kizatunganywa na miliyari 1,71 frw

Aha ni ho i Nyanza ahamenwa ibishingwe bituruka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali (Foto / Arishive)
KIGALI - Nyuma y’imyaka myishi ikimoteri cya Nyanza cyakira umwanda wose uva mu ngo zigize Umujyi wa Kigali cyaraburiwe igisubizo kijyanye no kugitunganya ku buryo kidahumanya, ubu noneho ngo ku nkunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP) ingana na miliyoni 3 z’amadolari y’Abanyamerika, ni ukuvuga hafi miliyari 1,71 z’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi y’Igihugu ni yo igiye gushingwa ibiza mu Rwanda

Musa Fazil Harelimana, Minisitiri w’Umutekano (Foto / Arishive)
KIGALI - Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 15 Werurwe 2010 hemejwe umushinga w’itegeko rigenga Ibiza mu Rwanda, kandi iyo nshingano ikazacungwa na Polisi y’Igihugu nk’uko itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 173 ribiteganya, ariko na none mu ngingo ya 174 hakongerwaho ko yunganirwa n’Ingabo z’Igihugu.
Umushinga w’itegeko rigena ubucuruzi mu ikoranabuhanga watangiye gusuzumwa

Nsanzabaganwa Monique, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (Foto / Interineti)
KIGALI - Nyuma y’aho imishinga igena uburyo bwo gukora ubucuruzi no guhererekanya amakuru abugenga hakoreshejwe ikoranabuhanga, uburyo bwo guhererekanya ubutumwa no kwemeza inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga yemerejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 5 Werurwe 2010, mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 15 Werurwe 2010.
Imikino
T.P Mazembe izagera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu

Abasore bagize ikipe ya TP Mazembe (Foto/Arishive)
KIGALI - Ikipe ya mbere ku mugabane w’Afurika mu mwaka wa 2009, T.P Mazembe izagera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, tariki ya 17 Werurwe 2010, aho ije gukina n’ikipe ya APR FC mu mukino ubanza w’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika.