M. Louise Uwizeyimana
U Rwanda rufite gahunda yo kurandura burundu ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abantu, ndetse bishyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo abantu bose bumve ko ari inshingano yabo, yaba abagabo, abagore ndetse n’abana kuko uruhare rwabo rukenewe.
Ibyo byatangajwe na Rutayisire Fidèle uhagarariye ishyirahamwe ry’abagabo barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryitwa RWAMREC mu magambo ahinnye y’icyongereza mu kiganiro n’Izuba Rirashe ku wa 17 Ugushyingo 2008.
Rutayisire yatangaje ko iryo shyirahamwe ryashinzwe n’abagabo 9 bamaze kubona ko imibare igaragaza ko ihohoterwa rigenda ryiyongera, biyemeza guhuza umugambi kugira ngo bakore ubuvugizi kugira ngo ihohoterwa ricike.
Bwana Rutayisire yavuze ko biyemeje gufatanya n’imiryango itandukanye irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo bahindure imyumvire y’abantu cyane cyane abakora ihohoterwa.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamubajije impamvu bahisemo gukora ishyirahamwe nk’abagabo, avuga ko bashatse kurigira iry’abagabo kugira ngo n’abagabo ubwabo bumve ko ari inshingano zabo zo kurwanya ihohoterwa, bamenye ko bakwiriye kwitabira gahunda zose zireba ubuzima nko kuringaniza imbyaro, kurwanya Sida n’ibindi.
Yavuze kandi ko basanze ihohoterwa ritacika umugabo atabigizemo uruhare rugaragara, kuko akenshi ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana kandi abagabo na bo bakaba batungwa agatoki mu bakora iryo hohoterwa n’ubwo atari bose.
Zimwe mu ngamba yavuze ko zigomba kwitabwaho harimo guhindura imyumvire y’abagabo kugira ngo bumve ko ari inshingano zabo kurwanya ihohoterwa, akaba yaranavuze ko umugabo nyawe ari udahohotera, ntiyitwaze imbaraga afite ngo azikoreshe mu buryo butari bwo, ahubwo ko umugabo nyawe ari utanga amahoro mu muryango we no mu baturanyi aho agenda hose ntibamwishishe.
Ends