Izuba

Please register to view premium content.
FRONT PAGE :: Umukinnyi w'icyumweru
Tuesday, 9th February 2010
Email Article E-mail article   Print Article Print article  
Kubona ikipe nziza bituruka ku mukinnyi-Ngabo
Ngaboyisibo Albert (Foto-Arishive)
Françoise Mukankubito

Amazina: Ngaboyisibo Albert
Aho yavukiye: Nyarugenge
Aho abarizwa: Kanombe
Igihe yavukiye: 1990
Uburebure: m 1,70
Ibiro apima: 67
Icyo akunda: umupira w’amaguru
Icyo yanga: urugomo
Icyamubabaje:  urupfu rwa se 
Icyamushimishije:  umukobwa bakundana
Irangamimerere: ingaragu
Umukino akina: umupira w’amaguru
Umutoza yemera: Clomat wamutoje muri Police FC 
Umukinnyi yemera: Jimmy Gatete
Ubutumwa atanga: Abakinnyi bakomeze amashuri

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Ngaboyisibo Albert wahoze ukina mu ikipe ya Rayon Sport ubu akaba yarasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya APR FC, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko guhinduranya amakipe bituruka ku myitwarire y’umukinnyi.

Ngabo asobanura ko kuba yaravuze ayo magambo yabikuye kuri bamwe mu bakinnyi bamara imyaka myinshi bakina mu ikipe imwe badashakishwa n’andi akomeye rimwe na rimwe bikanabaviramo gusubizwa mu makipe akiri mato, mu gihe hari  undi uba ushakishwa n’amakipe menshi.

Kuri we ibi akaba asanga biterwa n’uburyo umukinnyi yigaragaje.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Ngabo, yavuze ko gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu  ikipe ya APR FC   atari ikibazo yagiranye n’ikipe  yari asanzwemo ya Rayon Sport ahubwo ko ari ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamwifuje.

Ngabo ati “ikipe ya APR FC yanyifuje igihe kirekire kandi nanjye narayikundaga cyane n’ubwo nari ntarabona amahirwe yo kuba nayikinira”.

Ku bijyanye n’amateka y’uyu mukinnyi, Ngabo yivugira ko yatangaiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 6 ubwo yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Amaze kugera mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Remera-Giporoso  yatowe mu bakinnyi bari bahagarariye ikipe y’ikigo maze atangira kwitabira amarushanwa y’ibigo by’amashuri (Interscolaire).

Umukinnyi Ngaboyisibo Albert amaze kwinjira mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye  cyitiriwe mutagatifu Mariya cyahoze ku Kimironko, yakomeje kwitabira amarushanwa yahuzaga ibigo by’amashuri.

Amaze kugera mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye,  yatangiye gukina mu ikipe ya  Jaguar yari mu cyiciro cya 2. Uyu mukinnyi amaze kugera mu mwaka wa 3 yaguzwe n’ikipe ya Mutara FC yari mu cyiciro cya mbere ayikinamo umwaka umwe gusa kuko yabonaga bitamworoheye  guhora  asiba amasomo ngo agiye mu myitozo.

Albert amaze kugera mu mwaka wa 4 mu ishami ry’Ubumenyamuntu  (Sciences Humaines) yagumye kuri icyo kigo kuko  byamworoheraga gukurikirana imyitozo mu ikipe nshya yari amaze kwinjiramo ya Asport Kicukiro yari mu cyiciro cya 2 icyo gihe.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kimubajije impamvu yahisemo gusubira mu ikipe iri mu cyiciro cya 2  yasubije avuga ati  “ Ni uko Asport ari yo kipe yanyemereye kuyikinira ntahagaritse amasomo.”

Mu mwaka wa 2004, Ngaboyisibo yatsinze igitego mu mukino wari wahuje Asport Kicukiro na Sportif y’i Remera, anatanga amahirwe yo gutsinda ibitego 3.  Iyo shampiyona irangiye, Ngabo yaguzwe n’ikipe ya  Police FC.

Mu mwaka wa 2004 kugeza 2008, Ngabo yakinnye mu ikipe ya  Police FC imyaka 4  ariko agaragaza ubuhanga no kwitwara neza, maze mu mwaka wa 2008-2009 ikipe ya Rayon Sport iramugura na yo ayikinamo umwaka 1.

Albert ati “nubwo tutabashije gutwara igikombe cya shampiyona ya 2009 ariko twari twagerageje kwitwara neza”.

Umukinnyi Ngaboyisibo, ubu akaba yaratangiye gukora imyitozo mu ikipe ya APR FC  ikindi yongeyeho ni uko  ngo  yigeze gukina  mu ikipe y’igihugu “Amavubi mato” ndetse ubu akaba abarizwa no mu ikipe nkuru y’igihugu  “ Amavubi”.

Mu makipe yose Ngabo yakinnyemo yatojwe n’abatoza nka Assuman wamutoreje mu ikipe ya Jaguar, Bacarton  mu ikipe ya Mutara,  John wa mutoje muri Asport, Clomat wamutoje muri Police FC,  Raul- Shungu wamutoje muri Rayon Siport n’umutoza Branko Tucak wamutoje mu ikipe nkuru y’igihugu “ Amavubi”.

Ngabo akaba anashimira Branco kuko ari we watumye agera mu ikipe y’igihugu. 

Umukinnyi Ngabo avuga ko mu buzima bwe yemera umukinnyi Jimmy Gatete ukinira Rayon Sport kuko yitwara neza mu mikino, agashimishwa na Diane Ingabire umukobwa w’inshuti ye kuko ngo  amukunda urukundo ruzira uburyarya.

Ngabo akaba yarashoje avuga ko gukina bidakwiye guhagarika amasomo ati “nubwo  ntabonye umwanya wo gukomeza kaminuza ariko  ndabiteganya kuko  muri iki gihe ntacyo wakora utarize”. 

Ends