Izuba

Please register to view premium content.
FRONT PAGE :: Ubutabera
Tuesday, 9th of February 2010
Icyazanye Abacamanza b’Abafaransa nticyarangiye-Hitiyaremye
Mu ntangiriro y’ukwezi kwa Gicurasi 2010 Abacamanza 3 b’Abafaransa bari baraje mu Rwanda gukora ubushakashatsi ku madosiye ya Kapiteni Pascal Simbikangwa na  bagenzibe  bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bazagaruka  kuko icyari cyarabazanye kitarangiye.[more]
Umubare w’abacitse ku icumu bicwa urakiyongera- Uwanyirigira
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni igendanwa ku wa 8 Gashyantare 2010 Uwanyirigira Claudien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu muryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside IBUKA yavuze ko umubare w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ukiyongera aho kugabanuka, ibyo ariko ngo bikaba bikomeje gufatirwa ingamba zihoraho zo ku birwanya.[more]
Umuhinde Naval N. Murdul araregwa gutanga sheki zitazigamiwe

Ku wa 08 Gashyantare 2010 Augustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru  yatangaje ko Naval N. Murdul ufite ubwenegihugu bw’u Buhinde akurikiranyweho icyaha cyo gutanga  sheki  zitazigamiwe. Yakomeje avuga ko uwo muhinde yafashwe ku wa 27 Mutarama agafungirwa kuri polisi ishami rya  Muhima mu Mujyi wa Kigali akaza kurekurwa by’agateganyo ku wa 6 Gashyantare 2010, ariko aregwa kuba yaratanze sheki z’agaciro gasaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda azihaye Sky Hotel aho yari acumbitse, na resitora yariragamo izwi ku izina rya Salt and Pepper nyuma y’imyaka 2 amaze mu Rwanda avuye mu gihugu cya Uganda.

[more]