Izuba

Please register to view premium content.
Abakuru b’Ibihugu 18 ni bo bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame (hagati) akikijwe na bamwe mu bakuru b'i Bihugu bazitabira ibirori by'irahira rye (Foto/Arishive)

KIGALI - Kugeza uyu munsi mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batumiwe mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, 18  muri 30 batumiwe ni bo bamaze kwemeza ko bazitabira ubu butumire mu birori bizabera kuri stade Amahoro i Remera ku wa 06 Nzeli 2010. Ibyo byatangarijwe ikinyakakuru Izuba Rirashe na Kabagambe Ignaius, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Itangazamakuru ku wa 02 Nzeli 2010. Kabagambe avuga ko uwo muhango watumiwemo ibihugu by’inshuti z’u Rwanda bigera kuri 30, ibyinshi muri byo bikaba ari ibyo ku Mugabane w’Afurika. Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Itangazamakuru, yemeje ko Abakuru b’Ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa barimo ; Boni Yayi wa Benin, Blaise Compaoré wa Burkina Faso, Faure Gnansingbe wa Togo, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Goodluck Jonathan wa Nigeria, Joseph Kabila Kabange wa Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo, Mwai Kibaki wa Kenya, Denis Sassou Nguesso wa Kongo Brazaville, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, François Bozizé  wa Repubulika ya Centrafrica, Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Bingu wa Mutharika wa Malawi, Abdudelaziz Bouteflika  wa Algéria, n’Umwami Mswati wa Swaziland.

Ijambo ry'ibanze
Ubumwe bw’Abanyafurika ni bwo buzabasubiza agaciro

Imiryango yiyitirira guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane ikorera muri Amerika n’u Burayi imaze kugaragaza ko Umugabane w’Afurika iwufata nk’uwo gukoraho ibyo yishakiye birimo gutanga za raporo zisebanya, zidafitiwe gihamya kandi zitakoranye ubuhanga n’ubucukumbuzi. Ibi biza byiyongeraho ko abacamanza bo muri ibyo Bihugu bumva bafite uburenganzira bwo gutanga impapuro zita muri yombi abayobozi b’Ibihugu by’Afurika akenshi ibi bigakorwa bishingiwe ku mpamvu zidafatika.

Friday, 3rd September 2010
Amakuru
Gusoza imurikagurisha ntibikigonganye n’irahira rya Perezida wa Repubulika

Bamwe mu banyamahanga bereka Minisitiri w’Intebe ibyo bamurika (Foto/Goodman)

KIGALI - Mu gihe abantu bari bafite impungenge z’uko isozwa ry’imurikagurisha rya 13 ribera i Gikondo rizabangamira cyangwa rigatuma abantu badakurikirana igikorwa cyo kurahira kwa Perezida Paul Kagame dore ko ibikorwa byombi byari biteganyijwe taliki ya 6 Nzeli, izi mpungenge bazishire dore ko ryongereweho iminsi 2, rikaba rizasozwa ku wa 8 Nzeli 2010, ibi bizatuma n’abashyitsi baturutse mu bihugu binyuranye baje kwitabira igikorwa cy’irahira basura  iryo murikagurisha.

Ingabo zacu ziteguye gutaha – Lt Kol Rutaremara

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo (Foto/Arishive)

KIGALI - Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Jill Rutaremara, aratangaza ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan ziteguye gutaha igihe cyose bibaye ngombwa.

Imikino
Amavubi arasabwa byinshi imbere ya Ivory Coast

Yaya Toure, utegerejwe cyane muri uyu mukino (Foto/Arishive)

Imikino yo mu itsinda H
Tariki ya 4 Nzeli 2010

Ivory Coast Vs Rwanda (17:00)
Burundi Vs Benin

Kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda, ikipe y’igihugu Amavubi ifite akazi katoroshye ko kwisobanura imbere y’Inzovu za Ivory Coast, mu mukino uzabera mu Mujyi wa Yamoussoukro wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cyo mu mwaka wa 2012.