Izuba

Please register to view premium content.
FRONT PAGE :: Amakuru
Tuesday, 9th February 2010
Email Article E-mail article   Print Article Print article  
Ubuyobozi bwa Tigo bwabuze mu birori byo kuyitangiza ku mugaragaro
Alex Kamara, Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda s.a ntiyagaragaye mu gikorwa cyo kuyitangiza ku mugaragaro
Jean Ndayisaba

KIGALI - Ku wa 23 Ugushyingo 2009 ni bwo isosiyete y段tumanaho nshya mu Rwanda yitwa "Tigo Rwanda s.a" yatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gutanga serivisi zayo zijyanye n段tumanaho rya telefoni zigendanwa. Muri uwo muhango ariko, abantu batunguwe no kubona ubuyobozi bw段yi sosiyeti butarahagaragaye uretse ushinzwe ubucuruzi na serivise z段tumanaho, ibintu ubusanzwe bidakunze kubaho.

Ibi bikaba byaragabanyije ubukana bw置ko uyu munsi wari witezwe muri rusange dore ko ntakidasanzwe cyakozwe.

Ibi bisa n段byabaye ku wa 20 Ugushyingo 2009, ubwo Tigo yari yateguye umunsi wo gushyira ku mugaragaro serivisi zayo ikaba yari yatumiye Umuyobozi w旦mujyi wa Kigali na we utarabashije kuhagera.

Umunsi kandi wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya "Tigo Rwanda s.a" ni bwo abacuruza amakarita ya MTN bari baratangiye no gucuruza aya Tigo babiretse, bakaba baranze gutangaza impamvu baretse gukomeza gucuruza ayo makarita ya Tigo.

Hari kandi kuba uburyo Tigo yari yarafashijemo abafatabuguzi bayo kugumana nimero bari basanganywe uretse guhindura imibare gusa ibanza iranga isosiyeti y段tumanaho runaka, ibyo bigafasha abo umufatabuguzi avugana na bo kubona izina rye muri telefoni yabo nta gihindutse igihe bamuhamagaye. Ibyo na byo byarahindutse uwo munsi, impamvu ikaba itaramenyekana.

Umwe mu bacuruza izo serivisi za Tigo we yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko icyatumye yemera gucuruza izo karita z段fatabuguzi za Tigo asanzwe acuruza iza MTN, avuga ko ari uko nta nyungu igaragara bakibona mu gucuruza amakarita ya MTN.

Tigo ije kongerera ingufu urwego rw段tumanaho rya telefoni zigendanwa

Nk置ko Umuyobozi wa "Tigo Rwanda s.a", Alex Kamara, aherutse kubitangaza, iyi sosiyete ayoboye ije kugeza serivisi z段tumanaho za telefoni zigendanwa ku bantu benshi kandi ku buryo buhendutse.

Kugeza itumanaho nk段ri ku baturarwanda benshi bikaba biri no muri politiki y段gihugu nk置ko bigaragara muri gahunda y棚kigo cy棚gihugu Ngenzuramikorere (RURA) aho iteganya ko abaturarwanda 60 % bazaba baragejejweho serivisi za telefoni zigendanwa, cyane cyane mu duce tw段byaro. Ubu abagerwaho na serivisi z段tumanaho rya telefoni zigendanwa baka bataragera kuri 20 % kuko bakiri miliyoni 1.5 kuri miliyoni 10 z誕batuye u Rwanda.

Tigo itangiye nyuma y置mwaka wose yubaka ibikorwa remezo nk段minara yubatse mu turere 13 mu gihugu, cyane cyane mu byaro ku buryo ngo mu mijyi yose yo mu Rwanda hagera iri tumanaho rishya rya Tigo.

Tigo ije yiyongera ku masosiyete 2 amaze igihe akorera mu Rwanda ari yo MTN Rwanda imaze imyaka 11 na Rwandatel s.a.

Mu Gushyingo 2008 ni bwo Tigo yatsindiye isoko itanze miliyoni 60 z誕madolari y但merika ihabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda mu gihe cy段myaka 15.

Ibi bikaba bije nyuma y置mwaka wose yubaka ibikorwa remezo nk段minara n段bindi bizayifasha mu mirimo yayo.

Ends