Bazivamo Christophe asobanura uko ibikorwa byo kwamamaza no kwiyamamaza k’umukandida wa FPR-Inkotanyi bihagaze (Foto/J. Mbanda)
Kizza E. Bishumba
Visi Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Bazivamo Christophe atangaza ko mu Turere 9 umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame amaze kwiyamamarizamo byagenze neza, Abanyarwanda bamugaragarije ko bakimufitiye icyizere, bamwizeza kuzamutora mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba ku wa 09 Kanama 2010, aho yavuze ko Abanyarwanda bagararagarije Paul Kagame ko bamushyigikiye kandi bazi uwo bazatora babonamo kuzabagirira akamaro, ati “umuntu yitura uwamugabiye ntiyitura uzamugabira.”
Ibyo Bazivamo yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cy’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango FPR-Inkotanyi, ku mugoroba wo ku wa 25 Nyakanga 2010, hagamijwe kugaragaza uko igikorwa cyo kwamamaza no kwiyamamaza k’umukandida wa FPR-Inkotanyi gihagaze, avuga ko aho umukandida wa FPR – Inkotanyi amaze kugera, hagaragara ubwitabire by’abanyamuryango bari hagati y’ibihumbi 80 - 100.
Mu byo umukandida Paul Kagame agenda agaragariza abaturage kuzibandaho muri manda y’imyaka 7 iri imbere aramutse atowe, ngo hari ugushimangira ibikorwa byagezweho bitandukanye no kurushaho kubyongera.
Bazivamo yavuze ko kwemera no gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, Abanyarwarwa babishingira ku byiza byagenzweho ngo bishingiye ku nkingi enye ari zo imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza, bityo ngo bakaba bavuga ko nta wundi batora.
Bazivamo yavuze ko icyizere Abanyarwanda bagaragariza Perezida Paul Kagame nawe ubwe ngo akibafitiye.
Ku kibazo cy’uko hari abakandida b’andi mashyaka bavuga ko hari ibyo bazakora FPR itakoze neza nk’uburezi, kuganira ku bibazo mbere y’uko hafatwa ibyemezo, gukemura ibibazo by’abaturage n’ibindi, Bazivamo yavuze ko utabona ko hari ibyakozwe ari uko adakurikira, avuga ko ibiganiro bikorwa ndetse n’inama zitandukanye zirimo n’iz’umushyikirano aho inzego z’ubuyobozi zitandukanye zitumirwa na Perezida wa Repubulika.
Akomeza avuga ko abaturage ubwabo bahabwa urubuga mu biganiro ku maradiyo, interinet na televiziyo bagahamagara bagatanga ibitekerezo, bakanabaza ibibazo kandi bigasubizwa.
Gasamagera Wellars ushinzwe ubuvugizi mu bikorwa byo kwiyamamaza k’umuryango wa FPR-Inkotanyi, we yavuze ko icyizere cyo kuzatsinda amatora gushingirwa ku bwitabire bw’abaturage mu kwiyamamaza k’umukandida wabo.
Ndayisaba Fidèle ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR- Inkotanyi, yavuze ko icyizere Abanyarwanda bafitiye Paul Kagame babishingira ku byiza yabagejejeho kandi bakaba banasanga ari gahunda yarushaho gutera imbere akomeje kubayobora.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi ngo amaze kwiyamariza mu Turere twa Gasabo, Rulindo, Gakenke, Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Ruhango, naho ku wa 26 Nyakanga 2010 agakomereza mu Turere twa Rutsiro na Karongi, yahava akajya mu tundi Turere twose tw’u Rwanda, gusa ngo aho atazashobora kugera ubwe azamamazwa n’abamuhagarariye ku nzego zitandukanye.
Ends