Jerome Rwasa
Urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Mariko Kabandana wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo gitanga amahugurwa ku buyobozi cyitwa RIAM gikorera mu Karere ka Muhanga, rwasomwe kuri uyu wa 26 Nyakanga 2010, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho ubucamanza bwahanishije Kabandana Mariko igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu kimwe na bagenzi be bari mu nzego z’ubuyobozi za RIAM, bakazanatanga amagarama anyuranye.
Ubushinjacyaha bwashinjaga Mariko Kabandana na bagenzi be barimo Mugisha Faustin na Mbabazi Anneth wari umubaruramari wa RIAM, kuba baranyereje umutungo wa Leta bari bashinzwe gucunga, bakaba barabikoze biha ubwabo amafaranga y’ikigo mu buryo bunyuranije n’amategeko no gutanga amafaranga ya Leta ku mirimo itari iy’ikigo.
Muri urwo rubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi barimo abavandimwe b’abaregwa, mu gihe ariko ku baregwa 13 hari hitabye babiri gusa, usibye abasomewe bari muri Gereza, abandi batandatu bakaba basomewe barahunze ubutabera, Perezida w’iburanisha yanyuze muri buri dosiye ya buri muntu yibutsa abaregwa ibyaha bashinjwa n’ibimenyetso bijyanye nabyo.
Nk’uko kandi yabigaragaje, amakosa yaje kuvamo ibyaha Kabandana Mariko yakoze, arimo gutanga amafaranga ya Leta yishyura imirimo itarakozwe, abishyurwaga nabo bakaba baregwa kwakira amafaranga ya Leta baziko nta mirimo bakoze cyangwa ngo habe harakozwe ipiganwa.
Mu byo urukiko rwahamije Kabandana Mariko na Mugisha Faustin, harimo kwiha amafaranga y’ikirenga ku mafaranga yari asanzwe yemerewe abajya mu butumwa bw’akazi (Frais de Mission).
Mu gutanga ibihano, umucamanza yaciye mu byiciro bitatu abo uko ari 13, icyiciro kirimo Kabandana Mariko, Mbabazi Anneth, Mugisha Faustin, Rwaka Dominiki, Butera Robert na Nkubito Fidel, bahanishijwe imyaka 5 n’amezi atandatu buri wese kandi akishyura amafaranga 25,000 ku cyaha cyo kunyereza hamwe n’andi 225,000 kubera icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo butemewe.
Icyiciro kirimo Mupenzi Samuel, Kagame Steven, Uwitwa Shyaka Gerald na Mugabo Richard bo bahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi no kwishyura amagarama, iki cyiciro kikaba cyiganjemo abamaze gutoroka ubutabera, umucamanza akaba yibukije nyuma yo gusoma urubanza mu ruhame, ko buri wese afite uburenganzira bwo kujurira mu minsi itarenze 30 uhereye igihe rwasomeweho.
Ends