Jerome Rwasa
Ku munsi wa gatandatu wo kwamamaza umukandida w’Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa buri muntu “PL”, ibikorwa byo kwamamaza umukandida Higiro Prosper ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe ku ya 9 Kanama 2010, byakomereje mu Ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 25 Nyakanga 2010.
Mu ijambo rye umukandida wa PL Higiro Prosper, yatangaje ko PL n’umukandida wayo, atari ibyaduka muri politiki bityo ngo gahunda yabo itowe ngo bakora byinshi kandi bakanoza ibyagezweho.
Iyo gahunda yatangiriye ku kibuga cy’imikino cya Nemba, mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke, biza gukomereza ku kibuga kiri ku isoko rya Gasiza mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, aho hombi abayoboke bari bahari bakaba barimo abaturutse i Kigali n’abatuye ahabereye ibyo gikorwa.
Nk’uko byasobanuwe na Perezida w’ishyaka rya PL Mitali Protais, ubusanzwe ngo ahabereye icyo gikorwa bwa mbere, abanza gusobanura amwe mu mateka y’ishyaka, ngo yaranzwe no guharanira demokarasi no kwishyira ukizana kwa rubanda, avuga ko iryo shyaka ryatangiye kubaho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko kubera ubutegetsi bubi ngo ryahuye n’ibibazo bikomeye muri icyo gihe cya Jenoside, ritakaza abayoboke batagira ingano.
Mitali Protais, yabwiye abayoboke ba PL n’abandi baturage bari aho, ko nyuma yo gutakaza abayoboke batagira ingano, igihugu cyabonye ubuyobozi bwemera gusaranganya ubutegetsi bituma guhera muri 1994, PL ifatanya n’indi mitwe ya politiki mu gusana igihugu no gutera intambwe igana aheza, akaba ari yo mpamvu, kuri ubu bumva bafite ubushake n’ubushobozi bwo kuba bayobora igihugu.
Ibyagezweho mu gusana no guteza imbere u Rwanda byagarutsweho n’umukandida wa PL Higiro Prosper, washimye byinshi igihugu kimaze kugeraho birimo umutekano, intambwe ikomeye mu burezi, ubutabera, ububanyi n’amahanga n’ibindi, ati “kimwe mu byo tuzaharanira cyane ni ugutuma ibyagezweho bidasubira inyuma” yongeraho ko PL n’umukandida wayo atari ibyaduka muri politiki, bityo gahunda yabo itowe ngo bakora byinshi kandi bakanoza ibyagezweho.
Mu byo yavuze yarushaho kunoza harimo uburyo bwo gutanga serivisi muri Leta, gutanga serivisi zinoze mu buvuzi, kuboneza imbyaro, gukomeza gukurikirana abakoze Jenoside batarashyikirizwa ubutabera kandi biganjemo abahungiye hanze y’u Rwanda, mu gihe inkiko Gacaca zaba zarangije imirimo.
Ends