Izuba

Please register to view premium content.
FRONT PAGE :: Amakuru
Tuesday, 7th September 2010
Email Article E-mail article   Print Article Print article  
Perezida Kagame yabaye hafi y’amakipe yacu – Kalisa Jules
Kalisa Jules, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Foto/Arishive)
Nzabonimpa Amini

“Muri iyi manda y’imyaka 7 ishize, Perezida Paul Kagame yabaye hafi cyane y’amakipe yacu bituma agera ku rwego rushimishije, ibikorwa remezo by’imikino bitandukanye byariyongereye, imikino itezwa imbere, abasifuzi n’abandi bakozi batandukanye bakirwa mu mikino biyongereye ubumenyi n’ibindi.” Kalisa Jules Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Aha uretse Kalisa Jules, abayobozi batandukanye bo mu rwego rw’imikino bashoboye kuganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe tariki ya 26 Nyakanga 2010, bemeza ko bimwe mu byagezweho muri manda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame y’imyaka 7 ishize, babikesha ubuyobozi bwiza.

Kalisa Jules Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) atangaza ko ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda, ikipi y’Igihugu ijya gukina ku rwego rw’Afurika (CAN) ndetse no mu mwaka wa 2011 u Rwanda rukazitabira iyo mikino.

Kalisa kandi ngo asanga kuba u Rwanda rwarabashije kubaka ibibuga byiza utabona ahandi muri aka Karere, kuba  rwakira rukanitabira imikino myinshi mpuzamahanga y’amoko yose,  kugeza aho  u Rwanda rwakiriye imikino mpuzamahanga y’Afurika y’abatarengeje imyaka 20 n’ibindi, rubikesha ubuyobozi bwa Paul Kagame.

Kalisa asanga mu myaka iri imbere hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abana umupira w’amaguru ndetse n’amakipe babarizwamo.

Padiri Wellars Mugengana, umuvugizi w’ikipe ya Mukura ibarizwa muri Huye, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko asanga manda ya Kagame, yararanzwe no guteza imbere ubwisanzure, by’umwihariko mu by’imikino, ngo ibyo bikaba byaratumye  umuco wo guhigana utera imbere.

Uretse ibyo, Padiri Mugengana ngo ashima imbaraga zashizwe mu bikorwa remezo, hubakwa ibibuga by’imipira yo mu bwoko bunyuranye, nk’iby’umupira w’amaguru (football), basikete “basketball”, volebolo (vollebal) n’ibindi, akavuga ko habayeho kwiyongera k’ubumenyi n’umubare by’abasifuzi, abakozi batandukanye bakurikiranira hafi iby’imikino, ndetse ngo ubu bwamwe bamaze kubona imyanya itandukanye mu nzego mpuzamahanga kugeza ku rwego rwa FIFA.

Padiri Mugengana asanga hari ibindi bikwiye kuzitabwaho mu gihe kiri imbere,  muri byo avuga ko hakenewe icyo bita Gymnasium cyangwa se inzu yabugenewe isakaye ikorerwamo imikino itandukanye, ku buryo u Rwanda rwazajya rwemererwa kwakira imikino mpuzamahanga itandukanye, ngokenewe kubakwa no gukwirakwiza ibibuga bigezweho mu bice byose by’igihugu, ngo hanakwiye kandi gukwirakwizwa ahakorerwa amarushanwa yo kwiruka bita (Piste d’athlétisme).

Charles Uyisenga Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’intoki (FRVB) mu Rwanda, we ashima Perezida Kagame imbaraga yashyize mu gushyigikira imikino muri rusange, akomeza yerekana ko ubusanzwe ingengo y’imari ya Minisiteri ya Siporo, iba idahagije ugereranyije n’ibikenewe, ariko ngo usanga Perezida Kagame abafasha kubona andi mafaranga y’inyongera mu gushyigikira siporo, by’ubwihariko akishimira kuba ikipe ya vollebal yarabashije kujya kwitoreza mu gihugu cya Bresil aho imaze ukwezi, ati “ibyo byose bigaragaza ubushake bwa politiki.”

Ends