Musenyeri Thadéo Ntihinyurwa uzayobora urugaga rw’amadini mu kurwanya Sida mu Rwanda (Foto / Arishive)
Umutesi Cécile
Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Pasiteri Gahungu Bunini ucyuye igihe ku buyobozi bw’urugaga rw’amadini mu kurwanya Sida na Musenyeri Thadéo Ntihinyurwa wamusimbuye, wabaye ku wa 23 Nyakanga muri Top Tower Hotel, Dr Anita Asimwe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko amadini afite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abantu cyane ko amadini amaze kugira ibigo nderabuzima n’abitaro biri ku kigero cya 40%.
Dr Anita avuga ko kuri we, abona ibyo ko ari ubufatanye Minisiteri y’Ubuzima igirana n’abihaye Imana, anongera kuvuga ko igihe cyose bazakenera ubufasha bifuza gukomeza gusigasira amagara y’abantu, batazatinda kubumva kuko igikenewe ari ubuzima bwiza kuri bose.
Umuyobozi ucyuye igihe, Pasiteri Gahungu Bunini yashimwe n’urugaga muri manda y’imyaka 5 amaze, iteganywa n’amwe mu mahame abagenga, bamugenera igikombe gifite agaciro k’ibihumbi ijana (100.000).
Uwamusimbuye, Musenyeri Ntihinyurwa Thadéo we yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ubuyobozi butangwa n’Imana, akaba yumva, kugera ku ntego yo kurushaho kurwanya Sida haba mu bakozi b’Imana ndetse no mu bakirisitu bizagerwaho, ati “ubu u Rwanda ruri kuri 3% kandi na 0,5% muri 2012 dushobora kuzaba twarahageze nidushyiramo imbaraga, Imana nayo izadufasha ntakabuza.”
Uyu muhango w’ihererekanya bubasha wari witabiriwe n’abagize imiryango ya Gikirisitu ndetse n’abari mu ihuriro ryitwa A.M.U.R rigizwe n’abasiramu, ryari rihagarariwe na Mufti w’u Rwanda Abdulkarim Harerimana.
Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe gutunganya gahunda z’iri huriro, Niragire Bertrand Thierry, yagize ati “urugaga rw’amadini mu kurwanya Sida rugizwe n’amahuriro 5, ariyo: A.E.E igizwe n’amatorero y’ivugabutumwa mu Rwanda, A.MU.R ihuriwemo n’abayisiramu bose, C.E.P.R igizwe n’abanyagaturika, C.P.R ihuriwemo n’abaporoso, hagaheruka P.E.A.R y’abangilikani.
Ends