Izuba

Please register to view premium content.
FRONT PAGE :: Amakuru
Tuesday, 7th September 2010
Email Article E-mail article   Print Article Print article  
Rubavu: Abantu 2 bishwe bashaka kwiba Cogebanque
Uyu ni umushoferi w’imodoka yari itwaye abajura (Foto/R. Mugabe)
Kizza E. Bishumba

Rutikanga Ferdinand ukomoka mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali na Nsengiyumva Murwanashyaka ukomoka mu Murenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu, ni bo bishwe  na Polisi y’Igihugu mu ijoro rishyira igitondo cyo ku wa 24 Nyakanga 2010, ubwo yasangaga bari mu gikorwa cyo gushaka kwiba Cogebanque ishami rya Rubavu.

Abo bajura ngo bashatse kugambana n’abacunze umutekano w’iyo banki kugira ngo bibe, nyuma ariko ngo abo bacunze umutekano baje kuburira Polisi ibatega igico, kibagwa gitumo batangiye guca ingufuri zikingishwa imiryango ya banki.

Bwana Gaston Kayonga uyobora itsinda ry’abashinzwe umutekano w’iyo banki, yemeza ko abo bantu babanje gusaba umwe mu bakozi babo bashinzwe umutekano, ngo azabafashe kwiba iyo banki,  ababwira ko abemerera nyuma baza kumenyesha polisi.

Polisi y’igihugu ikaba itangaza ko hari n’abandi bantu 2 bari mu maboko ya Polisi, barimo umushoferi wari utwaye imidoka abo bajura barimo n’undi umwe bivugwa ko yari umupolisi wakoreraga muri ako gace, ariko polisi yanga gutangaza amazina yabo kubera ko ngo bishobora kwica iperereza ryo gushakisha kumenya abandi bashobora kuba bari inyuma y’icyo gikorwa cy’ubujura.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2010, abaturage baje kureba iryo shyano ryaguye, aho hari abemezaga ko umwe muri iyo mirambo bamuzi ahitwa kuri centre ya  Mukamira, aho ngo yari yarayogoje iyo centre yiba, anatera ubwoba abahatuye.

Ends