Florence Muhongerwa
Ku wa 26 Nyakanga 2010, Urukiko Rukuru rukorera Kimihurura rwaburanishije ubujurire bw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ntaganda Bernard.
Umucamanza ahaye ijambo Ntaganda, yavuze ko icyatumye ajurira ari uko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30, atacyishimiye ngo kuko hari ibyirengagijwe.
Ntaganda yakomeje avuga ko mu byirengagijwe, harimo kuba yarafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida w’Urukiko yamusabye gutanga ibimenyetso ku buryo yari bufatwe n’icyo ashingiraho avuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntiyagira ikimenyetso na kimwe atanga.
Ku bijyana no kuba Ntaganda avuga ko ibyakozwe byose yabikoze nk’umunyapolitiki, ngo we akaba asanga yari butangirire kuburanira mu Rukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha avuga ko nta mpamvu ituma Ntagada yari buburanire mu Rukiko rw’Ikirenga, ngo kuko atari muri batanu ba mbere mu buyobozi bukuru bw’igihugu bateganywa n’itegeko.
Ku cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Nyamirambo, rwatangaje ko rwasanze Ntaganda afite aho ahurira n’ibyaha aregwa, birimo ko mu nyandiko n’imvugo ze yagiye yangisha abaturage ubuyobozi na gahunda za Leta, zirimo Umurenge Sacco, kuvuga ko inkiko gacaca zuzuyemo abahezanguni, no kuvuga ko abatazi icyongereza mu Rwanda bafatwa nk’abize ikigoroba.
Icyagaragaye muri urwo rubanza, ni uburyo Ntaganda yitwaye nabi akoresha imvugo nyandagazi n’ibindi bikorwa by’urukozasoni, ku buryo perezida w’Urukiko yakomezaga asaba Ntaganda kwitwara neza imbere y’Urukiko.
Ends