Umuyobozi w’Urugwiro avuga ibyiza bya Perezida Paul Kagame (Foto/ F. Mukankubito)
Françoise Mukankubito
Abaturage bo mu Mudugudu w’Urugwiro, mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko, ku wa 26 Nyakanga 2010 bakoze ubusabanye bwo kwishimira ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame Paul yabagejejeho mu myaka 7 ishize ayobora u Rwanda.
Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Kimironko, Habimana Robert, yabivuze mu ijambo rye, Umudugudu w’Urugwiro uri mu Midugudu 35 igize Umurenge wa Kimironko, ariko akaba ari wo Mudugudu wari ukennye kandi uhoramo ibibazo by’ubujura n’ubusambanyi, ngo nyuma ya 2005 waje kwisubiraho, ibyari ibibi bihinduka ibyiza.
Habimana yakomeje agira ati “amashuri ntazongera kugwira abana b’inshuke kuko yubatswe agakomera”, yongeraho ko ubu Umudugudu w’Urugwiro ari wo ntangarugero muri Kimironko yose, akaba ari na wo wonyine watekereje gukora ubusabane bw’ibyo wagezeho kandi bakesha ubuyobozi bwiza.
Nizeyimana Innocent, uyobora Uwo mudugudu ku wa 26 Nyakanganga 2010, mu ijambo rye yavuze ko byari inzozi ko Umudugudu w’Urugwiro wagira umuriro n’amazi, ati “kuva mu myaka igera kuri 20 niko gace k’Umujyi wa Kigali kari kakivoma ibinamba byo mu gishanga.”
Nizeyimana ati “ubu twabonye umuriro n’amazi kandi twiyubakiye ibiraro biduhuza n’indi Midugudu, byatwaye amafaranga angana na miliyoni 1,5.”
Abaturage bo mu Mudugudu w’Urugwiro kuri uwo munsi mu ndirimbo zabo, intero yari imwe bati “itariki n’umunsi bitinze kugera naho ubundi insinzi iri imbere, tuzatora Paul Kagame.”
Mu rwego rwo kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Umudugudu w’Urugwiro washyizeho itorero Utunyange ryigisha abana uburere mboneragihugu, aho bababwira intwari zitangiye u Rwanda kugira ngo nabo bazakurane umuco mwiza wo gukunda igihugu cyabo.
Ends