Izuba

Please register to view premium content.
FRONT PAGE :: Amakuru
Tuesday, 7th September 2010
Email Article E-mail article   Print Article Print article  
Bigaragara ko u Rwanda ari igihugu gitera imbere - Stephen
Mr Stephen Wymer imbere y’abanyamakuru biga muri GLMC (Foto/ S. Gatera)
Stanley Gatera

Stephen Wymer, umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bijyanye n’itumanaho, yahuye n’abanyamakuru biga itangazamakuru mu ishami rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda riri i Kigali hazwi ku izina rya “GLMC”  abaganiriza ku bijyanye n’ibibazo by’itangazamakuru mu Rwanda, avuga ko n’ibihari bizakemuka buhoro buhoro kuko ngo bigaragara ko ari igihugu gitera imbere.

Stephen yabajije abanyamakuru ibibazo bahura nabyo, bamubwira bimwe muri byo, harimo amikoro make atuma umwuga wabo udatera imbere, banamubwira ko kubona isoko (adverts) nabyo ari ikibazo kuko ngo ibinyamakuru byinshi bibeshwaho no kwamamaza. 

Abanyamakuru banamubwiye ko bakora uko bashoboye mu buzima bukomeye bagashaka amakuru, ariko hakaba hakiri abayobozi bamwe n’abacuruzi batabaha amakuru uko bikwiye, Stephen ababwira ko abayobozi n’abacuruzi bari bakwiye kwishimira gutanga amakuru ku banyamakuru, kuko ibikorwa byabo biba bigiye kumenyekana, n’abantu bakamenya ko runaka ari umuyobozi mwiza.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Alphonse Nkusi wari uhagarariye ikigo cy’imiyoborere myiza mu Rwanda (governance council) yavuze ko ibibazo biri mu itangazamakuru, bizakemurwa n’abanyamakuru ubwabo, ati “nta wundi muntu uzabibakemurira, mukwiye  kwishyira hamwe mugafatanya gukemura ibibazo byanyu.”

Umuyobozi w’ishuri mushya wa GLMC Rev. Jean Pierre Uwimana, we yashimiye Mr Stephen kuba yasuye abanyeshuri, ashimira abanyamakuru kuba bitabiriye ikiganiro.

Ends