Izuba

Please register to view premium content.
FRONT PAGE :: Ijambo ry'ibanze
Tuesday, 7th September 2010
Email Article E-mail article   Print Article Print article  
Dukwiye gufata isomo ku nkiko gacaca

Inkiko gacaca ziri mu nzego zashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zitanga umusaruro udasanzwe cyane ko uru rwego rwashyizweho kugira ngo rutange ibihano bishingiye mu kunga abakorewe ibyaha n’ababikoze.

Mu myaka igera kuri itanu gusa, inkiko gacaca zimaze gukora kazi kashoboraga kumara imyaka itagira ingano iyo ziza kujyanwa mu nkiko zisanzwe nk’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Kuba urwego nk’uru rwarashyizweho ku bitekerezo bwite by’Abanyarwanda kandi rugatanga umusaruro abaturage bose bishimira, bikwiye kudutera imbaraga zo gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo dufite aho gutegereza ngo abandi babe ari bo babitugezaho.

Ibi birasaba abantu kubanza gutekereza kugira ngo harebwe ibibazo bishaka ibisubizo byihutirwa kuruta ibindi bityo abantu bungurane ibitekerezo by’uburyo byabonerwa ibisubizo.

Ibi byakorwa bibanjirijwe n’ubushakashatsi bw’impuguke zifite aho zihuriye nabyo kugira ngo habanze gutangwa ibitekerezo by’uburyo byakorwa bityo Abanyarwanda bazakomeze kwishimira kuba ku isonga ryo kubonera ibisubizo ibibazo bahura nabyo.

Ibi bikaza bikurikira ibindi birimo ubudehe, umuganda n’ibindi.

Ends