Nzabonimpa Amini
Prosper Higiro, Umukandinda uzahagararira Ishyaka PL ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe ku ya 9 Kanama 2010, aratangaza ko aramutse atowe, azihutisha kugeza iterambere mu cyaro.
Ibi Higiro yabitangarije ku kibuga cy’umupira cya Nyundo kiri Karere ka Rubavu ndetse yongera kubivugira mu Bigongwe mu Karere ka Nyabihu aho yiyamamarije ku itariki ya 27 Nyakanga 2010, igikorwa cyitabiriwe n’abaturage bagera kuri 200 bavuye mu Turere twombi.
Ku isaha ya saa sita n’igice, nibwo umukandinda wa PL aherekejwe n’umuyobozi wiryo shyaka Minisitiri Protais Mitali ndetse n’abayobozi batandukanye baryo bari basesekaye ku kibuga cya Nyundo. Senateri Dr. Odette Nyiramirimo akikijwe na bamwe mu badepite bakomoka muri PL ndetse n’urubyiruko rwiryo shyaka, bakiriye umukandinda wabo bifashishije morali, ibyino z’ishyaka, umudiho ndetse n’ibyuma birangurura amajwi biri mu mamodoka bose hamwe batera abandi bikiriza bagira ati “Ubushake- ubushobozi, PL-oye, Higiro-oye, Higiro-President” n’ibindi.
Depite Byabarumwanzi François, ushinzwe kwamamaza umukandinda wa PL, yatangarije abayoboke b’iryo Shyaka ko umukandida waryo afite ibigwi bidasanzwe. Byabarumwanzi akomeza avuga ko Higiro afite imyaka 49 y’amavuko akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’icunga mutungo, yabaye umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kugeza aho aza no kuyibera Minisitiri, yabaye umudepite mu Nteko Ishingamategeko ndetse aza no kuyibera visi perezida kugeza ubu akaba ari visi perezida wa Sena.
Byabarumwanzi yemeza ko kuba Higiro yaragiriwe icyizere kandi agashingwa imirimo itandukanye, bimuhesha icyizere cyo kuba yayobora u Rwanda.
Mu ijambo rye, Higiro Prospert yijeje abatuye Bigongwe ko baramutse bamutoye yabagezaho ibikubiye mu ntego nkuru z’Ishyaka PL ari zo Ukwishyira ukizana, Ubutabera n’Amajyambere. Ibindi azibandaho ngo bishingiye ku isesengura ryakozwe na PL ku bibazo byugarije Abanyarwanda ndetse no kubibonera umuti. Icyo azibandaho kurusha ibindi ngo ni uguteza imbere icyaro nk’uko imijyi itera imbere ubu.
Higiro ati “nzateza imbere imiyoborere myiza, nzaca akarengane kose gakorerwa abana n’abagore, mu buyobozi hatangwe serivisi nziza, abayobozi batabishoboye bahabwe ikarita itukura, ikoranabuhanga rizatezwa imbere kandi nzaca imikorere mibi aho ikigaragara hose kuko ituma Leta ihomba umutungo mwinshi.”
Higiro yakomeje atangaza ko azakwirakwiza imbuto z’indobanure ndetse anarusheho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi byose bijyana no gushaka amasoko y’umusaruro imbere mu gihugu no hanze yacyo kandi hatezwa imbere inganda.
Ku bijyanye n’ubuzima, Umukandinda wa PL yemeza ko naramuka atowe, azabonera buri kigo nderabuzima cyo mu Rwanda umuganga (doctor) umwe.
Ibindi Higiro yizeza abayoboke be, ni uguteza imbere uburezi bufite ireme, gutura mu midugudu n’ibindi.
Ends